Dark Mode
Image
  • Sunday, 13 October 2024
Amakipe asaga 35 yitezwe muri Memorial Kayumba 2023

Amakipe asaga 35 yitezwe muri Memorial Kayumba 2023

Mu mpera z’iki cyumweru tariki ya 4 n’iya 5 Werurwe 2023, mu Ntara y’Amajyepfo hazabera irushanwa rya Volleyball "Memorial Kayumba" ritegurwa n’ishuri rya Groupe Scolaire Officiel de Butare mu rwego rwo kwibuka Padiri Kayumba wigeze kuba Umuyobozi waryo.

 

Padiri Kayumba Emmanuel wabaye Umuyobozi w’Ishuri ry’Indatwa n’Inkesha, yitabye Imana mu 2009. Kuva mu 2010 hatangijwe irushanwa rya Volleyball rigamije kumwibuka kuko na we yari umukunzi ukomeye w’uyu mukino.

 

Iri rushanwa rigiye gukinwa ku nshuro yaryo ya 13 rizitabirwa n’amakipe asaga 35 mu byiciro bine bitandukanye.

 

Muri uyu mwaka, amakipe azitabira arimo ay’Icyiciro cya Mbere mu bagabo n’abagore (Serie A), ayo mu Cyiciro cya Kabiri (Serie B), ayo mu cyiciro cy’ibanze cy’amashuri yisumbuye ndetse n’ay’abakanyujijeho.

 

Mu bagabo bakina Icyiciro cya Mbere hamaze kwiyandikisha amakipe ya REG, Gisagara, APR, Kirehe na Forefront mu gihe mu bagore hiyandikishije APR, RRA, Forefront, IPRC Kigali, Ruhango, IPRC Huye na GS St Philippe Neri.

 

Mu makipe y’Icyiciro cya Kabiri hazakina ay’abagabo arimo GSOB, PSVF, Nyanza TSS, Collège du Christ Roi Nyanza, GS St Joseph Kabgayi, Gitisi TVET, GS Marie Reine Kabgayi, Ecole Ste Trinité, Collège St Ignace Mugina na Gisagara Academy.

 

Mu cyiciro cya barumuna babo biga mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye harimo GSOB, PSVF, GS St Philippe Neri, Collège du Christ Roi Nyanza, Ecole des Sciences de Byimana, Regina Pacis na Ecole Secondaire Kigeme.

 

Mu bakanyujijeho hiyandikishije Mamba, Buffle Fort, Kudum, Tout Age, Umucyo, BPR na Nyanza.

 

Ubwo iri rushanwa ryaherukaga gukinwa mu 2022, APR VC mu bagabo na RRA VC mu bagore bakina Icyiciro cya Mbere ni zo zitwaye neza zegukana “Memorial Kayumba 2022”.

 

APR VC yatsinze ku mukino wa nyuma REG VC yari ifite iki gikombe cyaherukaga amaseti 3-1 (21-25, 25-23, 25-20 na 25-23).

 

Mu bagore, RRA VC yisubije igikombe nyuma yo gutsinda byoroshye RP- IPRC Kigali amaseti 3-0 (25-15, 25-17, 25-20).

 

Mu makipe y’Icyiciro cya Kabiri, mu bahungu, igikombe cyegukanywe na Collège du Christ Roi yatsinze Petit Séminaire Virgo Fidelis amaseti 3-2 (21-25, 28-26, 23-25, 28-26, 17-15).

 

Icyo gihe, hari hatumiwe amakipe 20 gusa, make ugereranyije n’ayari yitabiriye mu 2020, mu byiciro bitatu byakinnye kubera ingaruka z’icyorezo cya COVID-19 cyari kimaze iminsi cyarayogoje Isi yose.

 

 

Irushanwa rya Memorial Kayumba rigiye gukinwa ku nshuro ya 13, ryitezwemo amakipe asaga 35

Comment / Reply From